Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




HIBUKWA ABANYAPOLITIKI ISI YOSE YIBUKIJWE KO IGOMBA KURWANYA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Tariki 13 Mata ni umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka w’1994, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bazize iyo Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro.

Imiryango ishyira indabo ku mva z’abashyinguyemo imibiri y’abanyapolitiki

Ku Rwibutso rwa Rebero, hashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, hanashyinguye kandi bamwe mu banyapolitiki bazize Jenoside bagera kuri 12. Muri abo banyapolitiki harimo, Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (PSD), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga

Imva zishyinguyemo aba banyapolitiki

Kwibuka no kunamira abo banyapolitiki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 biba bigamije kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’ikibi, bakarwanya akarengane n’amacakubiri, kugeza ubwo bazize ibitekerezo byabo (byari bigamije ukuri no guhesha agaciro buri Munyarwanda aho ava akagera) ; biba kandi bigamije kwiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku isi. Uyu muhango uba ugamije na none kandi gushima no kurata ubutwari bw’abarwanyije bakanahagarika Jenoside ; gushyigikira demokarasi no guharanira uburenganzira bwa muntu ; ndetse no kongera kwiyemeza ubutwari no kudatinya kurwanya ikibi.

Perezida wa Sena Bernard MAKUZA wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

Insanganyamatsiko y’Urwibutso rwa Rebero igira iti : « Duharanire imiyoborere myiza » byerekana intego Imitwe ya Politiki yihaye yo guharanira no gushyira imbere iteka inyungu z’abaturage n’iterambere ry’Igihugu; guharanira ko u Rwanda rwaba Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Iyi nsanganyamatsiko ikangurira Imitwe ya politiki kugira abanyapolitiki bakunda Igihugu, bashakira Abanyarwanda icyiza, bagaharanira imibereho myiza yabo, bagakora politiki igamije kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene, abaturage bagatera imbere. Iyi nsanganyamatsiko kandi isaba abanyapolitiki kongera kwiyemeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo Igihugu gifite no kwishakamo ibisubizo byagiteza imbere batagombye gutegereza ko hari abandi bazabibakemurira, bagategurira Abanyarwanda ejo hazaza heza.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Madamu MUKABUNANI Christine yakanguriye Imitwe ya Politiki(NFPO) n’abanyapolitiki gushyira imbere ibitekerezo byubahiriza inyungu z’abaturage, birwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bagashishikariza abayoboke bayo kuvugisha ukuri no kurangwa n’ibikorwa byo gufasha abayirokotse.

MUKABUNANI Christine, Umuvugizi w’Ihuriro yunamira abanyapolitiki

Twibutse ko insanganyamatsiko yo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ari “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.