Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




HIBUKWA ABANYAPOLITIKI, ISI YOSE YAMENYESHEJWE KO UKURI KUZWI KURI JENISIDE YAKOREWE ABATUTSI

Tariki 13 Mata ni umunsi hasozwa icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka w’1994, umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bazize iyo Jenoside, uyu muhango ukaba ubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruri mu Karere ka Kicukiro.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Nyakubahwa Bernard MAKUZA mu ijambo rye, yavuze ko Ukuri kuzwi neza, Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi yashobotse kubera politiki n’abanyapolitiki babi. 
 

Hon Bernard MAKUZA Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena

Perezida wa Sena yashimiye abaje kwifatanya n’abandi muri uyu muhango, aho yatanze ubutumwa bwo gukomeza abarokotse Jenoside by’umwihariko bafite ababo bashyinguye aha ku Irebero n’imiryango y’abanyapolitiki bishwe bazira ibitekerezo byabo byarwanya ikibi.
Yavuze ko kwibuka aba banyapolitiki byibutsa abantu bose indangagaciro zikwiye kuranga umunyapoliki nyawe. Ati “nemeza ndashidikanya ko icyo aba bayapolitiki twibuka uyu munsi baharaniye kugeraho bagatanga ubuzima bwabo cyagezweho kandi kitazasibangana”. Ati “nin’igihango ku banyarwanda n’abanyapoliki by’umwihariko”.

Agaruka ku itegurwa rya Jenoside Hon. Bernard MAKUZA yavuze ko Ukuri kuzwi, Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye impanuka cyangwa se ikiza cyagwiririye Igihugu kuko yateguwe imyaka myinshi higishwa amacakubiri guhera mu gihe cy’ubukoroni abanyarwanda bacibwamo ibice bitari bifite n’aho bishingiye.
Ubutegetsi bwa Republika ya mbere bwimakaza imiyoborere mibi, irondakoko, irondakarere, n’umuco wo kudahana, Jenoside ishakirwa ibyangombwa byose, Jenoside kandi irageragezwa mu bice bitandukanye kugeza ku mugambi wari waragenwe.

Thadee Sibomana
Yahumurije Thadee Sibomana (wahoze mu ngabo za FAR) wari umaze gutanga ubuhamya bw’ibyo yabonye, akanavuga ko ubu hari abamuhamagara bari mu mahanga bamutera ubwoba, ubu akaba asigaye agenda yikandagira.
Hon Makuza yamubwiye ko nta mpamvu n’imwe yo kwikandagira, amwizeza ko ntawe uzamukoraho, ati uretse n’ubugabo wagize mubyo yasobanuye, waniyemeje guhagarara ku kuri ukavuga ibyo uzi kuko bidufitiye akamaro twese nk’abanyarwanda.
Uyu Thadee Sibomana, mu buhamya bwe, yemeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi n’ibimenyetso bibigaragaza bihari kandi ko yiyemeje kubigaragaza kuko yari mu ngabo zatsinzwe zateguye iyi Jenoside.

Ku Rwibutso rwa Rebero, hashyinguye imibiri y’abatutsi irenga ibihumbi cumi na bine (14.000) bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, hanashyinguye kandi bamwe mu banyapolitiki bazize Jenoside bagera kuri 12. Muri abo banyapolitiki harimo, Landouard Ndasingwa (PL), Charles Kayiranga (PL), Jean de la Croix Rutaremara (PL), Augustin Rwayitare (PL), Aloys Niyoyita (PL), Venantie Kabageni (PL), Andre Kameya (PL), Frederic Nzamurambaho (PSD), Felicien Ngango (PSD), Jean Baptiste Mushimiyimana (PSD), Faustin Rucogoza (MDR) na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga

Insanganyamatsiko y’Urwibutso rwa Rebero igira iti : « Duharanire imiyoborere myiza » byerekana intego Imitwe ya Politiki yihaye yo guharanira no gushyira imbere iteka inyungu z’abaturage n’iterambere ry’Igihugu; guharanira ko u Rwanda rwaba Igihugu kigendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iyi nsanganyamatsiko ikangurira Imitwe ya politiki kugira abanyapolitiki bakunda Igihugu, bashakira Abanyarwanda icyiza, bagaharanira imibereho myiza yabo, bagakora politiki igamije kuvana abaturage mu bujiji no mu bukene, abaturage bagatera imbere. Iyi nsanganyamatsiko kandi isaba abanyapolitiki kongera kwiyemeza gufatanya mu guhangana n’ibibazo Igihugu gifite no kwishakamo ibisubizo byagiteza imbere batagombye gutegereza ko hari abandi bazabibakemurira, bagategurira Abanyarwanda ejo hazaza heza.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi

Icyumweru cyo kwibuka ku rwego rw’Igihugu ni ubwo gishojwe, ibikorwa byo kwibuka muri rusange bizakomeza mu Gihugu cyose mu gihe cy’iminsi 100.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.