Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




HATOWE UBUYOBOZI BUSHYA BW’IHURIRO

Iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. BYABARUMWANZI François; kuri uyu wa kane, tariki ya 12 Werurwe 2015, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateranye,ishyiraho Abagize Inzego z’Ubuyobozi bw’Ihuriro

Abayobozi bashya b’Ihuriro

Inama Rusange yatangiye yemeza inyandikomvugo y’inama y’Inama Rusange yo kuwa 16/12/2014, imaze kuyikorera ubugororangingo.

Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bugororangingo bwasabwe, Inama Rusange yemeje Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro (Financial and Administrative Procedural Manual); Inama Rusange yacyemeje isaba ko gihita gitangira no gushyirwa mu bikorwa.

Ku byerekeye gushyiraho abayobozi bashya b’Inzego z’Ihuriro, Inama Rusange yatoye Bwana MUKAMA KAYIRANGA Alphonse, uturuka mu ishyaka PSR, ku mwanya w’Umuvugizi na Madamu UWIMANA Thacienne, uturuka mu Ishyaka PSP, ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije.

Ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Inama Rusange yatoye Bwana BURASANZWE Oswald.


Umunyamabanga NShingwabikorwa Ucyuye igihe Bwana KAYIGEMA Anicet n’Umunyamaba Nshingwabikorwa mushya Bwana BURASANZWE Oswald

Inama Rusange yongereye kandi manda y’imyaka itatu Abagize Komisiyo Zihoraho z’Ihuriro zikurikira: Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane; Komisiyo ishinzwe gahunda, ibikorwa by’Ihuriro n’ubufatanye n’izindi nzego; na Komisiyo ishinzwe itumanaho no kungurana ibitekerezo.

Abagize Inama Rusange y’Ihuriro

Ikindi Inama Rusange yagarutseho ni gahunda n’imyiteguro y’Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 21 Jenocide yakorewe Abatutsi mu w’1994, isaba Imitwe ya politiki yose kwitegura kuzitabira gahunda n’ibikorwa bizemezwa n’Inzego zibisinzwe.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.