Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




GUKORESHA NEZA IMBUGA ZA INTERINETI MU MUTWE WA POLITIKI N’UBURYO BWIZA BWO KUMENYEKANISHA IBIKORWA

Ibi n’ibyaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo mu Ihuriro, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, abayobozi mu Mitwe ya politiki bashinzwe itumanaho n’abakozi bahoraho mu Mitwe ya politiki bashinzwe kwita ku rubuga rwa interineti rw’Umutwe wa Politiki; inama yabereye ku Biro by’Ihuriro kuri uyu wa kabiri tariki 19/05/2015.


Hon NKUSI Juvenal, Prezida wa Komisiyo (Hagati)

Afungura iyi nama, Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo mu Ihuriro Hon. NKUSI Juvenal yabwiye abacyitabiriye ko gukoresha neza website ari bumwe mu buryo bwiza bwo kumenyekanisha ibyo Umutwe wa Politiki ukora cyangwa mu gutanga ubutumwa ku bantu benshi bitabaye ngombwa ko bahura ngo baganire imbonakubone cyangwa ngo bisabe kwandika urwandiko. Yababwiye ko ikoranabuhanga rigezweho ryoroshya kwihutisha ibitekerezo by’abayoboke b’Imitwe ya Politiki. Perezida wa komisiyo yibukije abari mu nama ko Imitwe ya politiki ko igomba kurushaho gukoresha neza imbuga za interineti ikazishyiraho amakuru agezweho, kuzivugurura no kuzimenyekanisha biciye ku mbuga nkoranyambaga. Yibukije kandi ko Imitwe ya Politiki yimenyekanisha ariyo izabigiramo inyungu kuko Umutwe wa politiki uba utegereje kuzasaba ijwi umuturage mu gihe cy’amatora; ntawuzatora ishyaka atazi kandi ko kwimenyekanisha ari uguteza imbere politiki y’amashyaka menshi mu Gihugu.
Yashimye Ihuriro ku nkunga ryateye Imitwe ya Politiki haba kubakorera website, kubagenera ibikoresho binyuranye bifasha mu itumanaho no gutanga amahugurwa ku bakurikiranira hafi imbuga za interineti z’Imitwe ya politiki, aha yababwiye ko inkunga Ihuriro rimaze gutanga ari amafaranga menshi mu gufasha Imitwe ya Politiki kwimenyekanisha.
Yasoje asaba abitabiriye iki kiganiro kugira uruhare rugaragara mu kumenyekanisha Imitwe ya Politiki yabo biciye ku makuru batangaza umunsi ku wundi ku mbuga za interineti zabo.


Bwana Burasanzwe Oswald, Umunyamabanga Nshingwanikorwa w’Ihuriro

Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’umukozi mu Ihuriro ushinzwe Itumanaho n’Ikoranabuhanga ku mikoreshereze y’imbuga za interineti nk’uburyo bwiza bwo gukora itumanaho mu Mutwe wa politiki; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yibukije abitabiriye iki kiganiro inkunga yatanzwe n’Ihuriro kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu. Mu nkunga Ihuriro rigenera Imitwe ya politiki mu rwego rw’itumanaho, bakorewe imbuga za interineti (Web design and development), amafaranga yo kuzibika (hosting) yishyurwa nayo n’Ihuriro. Uretse kandi izi mbuga za interineti; Ihuriro ryakoreye Imitwe ya politiki “Blog” mu rwego rwo gufasha Imitwe ya politiki gukusanya ibitekerezo byava hirya no hino mu bayoboke bayo; ibitekerezo byafasha mu gushyiraho no kuvugurura porogaramu politiki zabo. Indi nkunga yababwiye n’iyamahugurwa anyuranye n’iy’ibikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga byaguzwe.


Abitabiriye inama

Nyuma y’isesengura ry’imiterere y’imbuga za interineti z’Imitwe ya politiki, byagaragaye ko zimwe muri izo mbuga zidashyirwaho amakuru ku buryo buhoraho; izindi ziriho amakuru atajyanye n’igihe. Ibi byatumye abitabiriye iyi nama bafata ingamba zo kuvugurura imikorere bashyira amakuru mashya buri gihe ku rubuga rw’Umutwe wa Politiki bakomokamo, bityo bakaba bariyemeje kuba imbarutso yo guhindura imikorere ya website z’Imitwe ya Politiki yabo.


Abitabiriye inama batanze ibitekerezo

Abari muri iyi nama bifuje ko Ihuriro ryakongera kubagenera amahugurwa ku mikoreshereze ya website. Basabye kandi ko Ihuriro ryatera inkunga Imitwe ya Politiki yo kuvugurura websites (redesign), ariko buri Mutwe wa Politiki ukagaragaza ishusho y’uko urubuga rwawo rukwiye kuba rwubatse.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.