Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




GUKORANA UMURAVA NO GUKUNDA IGIHUGU BIZATUMA MUGERA KU NDOTO ZANYU

Ibi n’ibyagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 05 Gashyantare 2017 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihururo ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana BURASANZWE Oswald, ubwo yatangizaga icyiciro cya cumi na kane (14) cy’amahugurwa agenewe urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yose uko ari cumi n’umwe (11) igize Ihuriro mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth political Leadership Academy/YPLA).


Bwana BURASANZWE Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro afungura aya mahugurwa ku mugaragaro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yabwiye uru rubyiruko ko amasomo bazahabwa agamije kubongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza, no kuba umusemburo mu kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo. Basabwe kugira uruhare muri gahunda zose z’Umutwe wa politiki haba mu mahugurwa ategurwa n’Umutwe wa politiki wabo, haba kandi no kugira uruhare mu miyoborere yayo.
Yagize ati “ Imitwe ya politiki yabatoranije kuko yabonaga muzayigirira umumaro ndetse no ku Gihugu; indoto mufite zo kwitabira umwuga wa politiki ni nziza ariko musabwa gukorana umurava mu byo mukora byose kandi mugakunda Iguhugu cyacu.”
Yasoje abashimira uko bitabiriye aya mahugurwa ategurwa n’Ihuriro, anashima kandi Imitwe ya politiki yabatoranije, abizeza ko Ihuriro rizakomeza gukora ibishoboka ngo aya mahugurwa agende neza kandi agirire ukamaro abayakurikiye.

Bwana SINDAYIHEBA Fabien, Umukozi mu Ihuriro ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda

Umukozi w’Ihuriro ushinzwe ikurikirana bikorwa unakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda, Bwana SINDAYIHEBA Fabien yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yabamenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo bazakurikire neza aya masomo.


Abitabiriye aya mahugurwa

Muri cyi cyiciro cya cumi na kane (14), uretse uru rubyiruko rwatoranijwe mu Mujyi wa Kigali ruzayakurikiranira mu Karere ka Rwamagana, hari kandi n’urubyiruko rwatoranijwe mu Ntara y’Amajyepfo ruzayakurikiranira mu Karere ka Huye; amahugurwa yabo akaba ateganyijwe gutangira mu ntangiriro za Werurwe 2017.

YPLA yatangiye muri Gashyantare 2010, aho abasore n’inkumi bo mu Mitwe ya politiki bagera hafi ku 1,000 bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.