Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




Dr Vincent BIRUTA YONGEYE GUTORERWA KUYOBORA ISHYAKA RIHARANIRA DEMOKARASI N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Muri kongere ya gatanu ya PSD yabereye i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Gicurasi 2015 hatowe Komite Nyobozi nshya iyobowe na Dr Vincent Biruta. Uretse Dr Biruta hatowe kandi Visi Olivier Nduhungirehe nka Visi - Perezida wa Mbere, uwa Kabiri aba Nyirahirwa Venerande, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru hatowe Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Uburinganire n’Iterambere hatorwa Gahongayire Aurelie, Umunyamabanga Mukuru Wungirije Ushinzwe Urubyiruko hatorwa Niyonsenga Théodomille naho Umubitsi Mukuru w’Ishyaka aba Mukabikino Jeanne Henriette.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezi ry’Imitwe ya Politiki Bwana KAYIRANGA Mukama Alphonse witabiriye iyi kongere yavuze ko ashima ubutumire iri Shyaka ryashyikirije Ihuriro bigaragaza imikoranira myiza ikomeza kuranga Imitwe ya politiki n’abanyapolitiki u Rwanda rukeneye mu kwiteza imbere.

Bwana Mukama KAYIRANGA Alphonse Umuvugizi w’Ihuriro

Umuvugizi w’Ihuriro yashimye Ishyaka PSD icyemezo kiza ryafashe cyo kuba mu Ihuriro hamwe n’indi Mitwe ya politiki irigize; ashima kandi uburyo rishyira mu bikorwa gahunda n’ibikorwa bitandukanye by’Ihuriro; byaba iby’amahugurwa agamije gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki; byaba ibiganiro nyunguranabitekerezo ku bibazo by’Igihugu biganirirwa mu Ihuriro; byaba kandi no gushimangira inshingano z’Ihuriro zo gutuma Imitwe ya politiki igira uruhare mu kubaka ubwumvikane n’ubumwe bw’Igihugu.
Yasoje yifuriza abitabirirye iyi kongere kugira inama nziza.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.