Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




DELEGASIYO YATURUTSE MURI NAMIBIYA YASOBANURIWE UKO IHAME RY’UBURINGANIRE RYUBAHIRIZWA MU IHURIRO

Mu rugendo shuri ruri gukorwa na bamwe mu Abadepite bagize Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko yo mu Gihugu cya Namibiya, kuri uyu wa 27 Nzeri 2017 basuye Ihuriro mu rwego rwo kureba uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu Ihuriro no mu Mitwe ya Politiki irigize.

Abagize Delegasiyo yo muri Namibiya basobanurirwa imikorere y’Ihuriro

Mu kubakira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yabashimiye uburyo bahisemo gusura Igihugu cy’u Rwanda, no kuza kwirebera uko inzego zinyuranye zo mu Rwanda harimo n’Ihuriro bikora mu kubahiriza ihame ry’uburinganire. Nyuma y’iri jambo ry’ikaze yasabye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho n’Imirimo ya za Komisiyo Bwana SINDAYIHEBA Fabien gusobanura imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’uko ryubahiriza ihame ry’uburinganire.

Bwana SINDAYIHEBA Fabien nawe wabanje guha ikaze iyi delegasiyo, yababwiye ko mu bikorwa byose by’Ihuriro, ihame ry’uburinganire ryubahirizwa, haba ku bitabira Inama Rusange aho buri Mutwe wa politiki ugena nibura abagore babiri (2) kuri bane (4) bari mu buyobozi bukuru b’Umutwe wa politiki kwitabira iyo nama; haba abagize Biro y’Ihuriro aho nibura muri babiri bayigize, umwe agomba kuba ari umugore; haba abagize Komisiyo zihoraho z’Ihuriro, ndetse n’abitabira amahugurwa ategurwa naryo aho nibura ½ cyabo bagomba kuba ari abagore.
Yakomeje asobanurira iyi delegasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa.

Mu bibazo babajije, ku bijyanye n’uburyo Ihuriro ritoranya abazitabira amahugurwa cyane cyane mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi/YPLA, basobanuriwe ko Ihuriro risaba Imitwe ya politiki kugena umubare ungana w’abasore n’inkumi, bafite imyaka itarenze 30 y’amavuko, kandi bafite nibura impamyabushozi ya Kaminuza cyangwa yiga muri Kaminuza.

Abagize iyi delegasiyo babaza ibibazo

Ku kibazo cyijyanye no kugena indorerezi zikurikirana amatora mu Guhugu, abagize delegasiyo basobanuriwe ko Ihuriro risaba Imitwe ya politiki kugena indorerezi (Umubare ungana kuri buri Mutwe wa politiki) bakabashyikiriza Ihuriro. Icyo gihe, indorerezi iba ibaye iy’Ihuriro ntiba ikiri iy’Umutwe wa politiki.

Hon. HILMA Nicanor waje uyoboye izi ntumwa

Uyoboye iyi Delegasiyo Hon. HILMA Nicanor, yabwiye abari muri ibi biganiro ko mu Gihugu cyabo hari ubushake bwa politiki bwo guteza imbere umugore gusa ariko ko bataragera ku rwego u Rwanda rugezeho ari nayo mpamvu y’uru rugendo – shuri. Yashimye ko aho banyuze hose hano mu Rwanda, haba mu Nzego za Leta haba no mubikorera, bigaragara ko ihame ryo guteza imbere umugore ryubahirizwa.

Abagize Delegasiyo mu ifoto y’urwibutso

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umugore bashima kandi ko, uretse no mubikorwa bya buri munsi by’Ihuriro, Imitwe ya politiki ikora ibishoboka byose ngo yubahirize iri hame, bizeza ko bazaratira iwabo ibyiza basanze mu Rwanda kandi ko bazashishikariza Igihugu cyabo gukora ibyiza u Rwanda rukora cyane cyane hitabwa ku kuvugurura amategeko kugira ngo koko umugore wo mu Gihugu cya Namibiya agire ijambo muri politiki no mu bundi buzima bw’Igihugu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.