Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




DELEGASIYO YATURUTSE MURI MALAWI YASOBANURIWE UKO IHAME RY’UBURINGANIRE RYUBAHIRIZWA MU IHURIRO

Mu rugendo shuri ruri gukorwa na bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko
yo mu Gihugu cya Malawi, kuri uyu wa 10 Gashyantare 2016 basuye Ihuriro mu
rwego rwo kureba uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu ihuriro no mu Mitwe
ya Politiki irigize


Abagize Delegasiyo yo Malawi basobanurirwa imikorere y’Ihuriro

Mu gutangira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald
wakiriye iyi delegasiyo, yababwiye ko mu bikorwa byose by’Ihuriro, ihame ry’uburinganire
ryubahirizwa, haba ku bitabira Inama Rusange aho buri Mutwe wa politiki ugena
nibura abagore babiri bari mu buyobozi bukuru b’Umutwe wa politiki bagomba
kwitabira iyo nama, haba abagize Biro y’Ihuriro aho nibura muri babiri
bayigize, umwe agomba kuba ari umugore, haba abagize Komisiyo, haba yewe
n’abitabira amahugurwa ategurwa naryo nibura ½ cyabo bagomba kuba ari abagore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yakomeje asobanurira iyi delegasiyo
imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo
rimaze kugeraho, ababwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira
mu Ihuriro, aho rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa.

Ku bijyanye n’uburyo abasenateri bagenwa n’Ihuriro batorwa,
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yababwiye ko Ihuriro rigena abasenateri bane
, ubu batatu muri bo bakaba ari abagore kandi baturuka mu Mitwe ya politiki
itandukanye.

Mu bibazo babajije ku bijyanye n’aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; Umunyamabanga
Nshingwabikorwa yababwiye ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo
y’imari ya Leta itangwa nk’inkunga andi agatangwa n’abafatanyabikorwa baryo.
Yakomeje abasobanurira ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro,
ikaba ihabwa amafranga angana, mu rwego rwo gutera inkunga amahugurwa yo kongera
ubushobozi abayoboke bayo.

Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko
kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo
cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura
impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komite ishinzwe gukurikirana
imyitwarire y’abanyapolitiki bari mu Mitwe ya Politiki no kugira uruhare mu kubunga igihe
habaye impaka hifashishijwe Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki
n’Abanyapolitiki ndetse n’Indangamyitwarire (Code d’Ethique) y’Imitwe ya Politiki
n’abayoboke bayo ariko mu gihe babisabye Ihuriro mu nyandiko


Hon. Cecilia Emely CHAZAMA

Uyoboye iyi Delegasiyo Hon. Cecilia Emely CHAZAMA, yabwiye abari muri ibi biganiro ko
n’ubwo urubuga rw’Imitwe ya politiki rw’iwabo rudakora nk’urwo mu Rwanda,
ariko nabo bafite aho bahurira bakaganira bakanubaka n’ubushobozi bw’Imitwe ya politiki
mu Gihugu cyabo
Yagize ati “Turabona ko Ihuriro ry’Imitwe ya politiki mu Rwanda rifasha
mu bwumvikane busesuye biciye kandi mu bwubahane bw’Imitwe ya politiki, gusangira
ubutegetsi no guteza imbere ubumwe bw’Igihugu. Ibi mutubwiye ni nabyo twabwiwe na
Peresidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ubwo twasuraga iyo Nteko
ku munsi w’ejo, bigaragara ko aya ari amahame aganisha Igihugu cy’u Rwanda aheza.”


Abagize Delegasiyo mu ifoto y’urwibutso

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri
Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare
mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare
rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo
kuyifasha gukora politiki.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.