Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




DELEGASIYO YATURUTSE MURI GUINEYA YASOBANURIWE UKO IHAME RY’UBURINGANIRE RYUBAHIRIZWA MU IHURIRO

Mu rugendo shuri ruri gukorwa na bamwe mu bagore bagize Inteko Ishinga Amategeko 
yo mu Gihugu cya Guineya, kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016 basuye Ihuriro mu 
rwego rwo kureba uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu ihuriro no mu Mitwe 
ya Politiki irigize.

Abagize Delegasiyo yo Guineya basobanurirwa imikorere y’Ihuriro

Mu kubakira, Umuvuguzi w’Ihuriro Madamu KANYANGE Phoebe n’Umuvugizi Wungirije Hon. MWIZA Esperance babashimiye uburyo bahisemo gusura Igihugu cy’u Rwanda, no kuza kwirebera uko Ihuriro rikora mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, basaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald gusobanura imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’Imitwe ya politiki.

Umuvuguzi w’Ihuriro Madamu KANYANGE Phoebe (Hagati) n’Umuvugizi Wungirije Hon. MWIZA Esperance n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro nawe wabanje guha ikaze iyi delegasiyo, yababwiye ko mu bikorwa byose by’Ihuriro, ihame ry’uburinganire ryubahirizwa, haba ku bitabira Inama Rusange aho buri Mutwe wa politiki ugena nibura abagore babiri kuri bane bari mu buyobozi bukuru b’Umutwe wa politiki bagomba
kwitabira iyo nama, haba abagize Biro y’Ihuriro aho nibura muri babiri bayigize, umwe agomba kuba ari umugore, haba abagize Komisiyo, haba yewe n’abitabira amahugurwa ategurwa naryo aho nibura ½ cyabo bagomba kuba ari abagore.

Abagize iyi delegasiyo

Yakomeje asobanurira iyi delegasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, ababwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa.

Mu bibazo babajije, ku bijyanye n’uburenganzira bw’umugore washaka gukora politiki cyane cyane ari ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi niba atatakaza uburenganzira kuri serivisi zitangwa na Leta harimo no gutakaza akazi nk’uko bigenda mu Gihugu cyabo cya Guineya, basobanuriwe ko amategeko y’u Rwanda asobanura neza uburenganzira bw’umuntu ushaka kujya mu Mutwe wa politiki, yaba umugore yaba umugabo, bababwira ko uretse kujya muri politiki abagore bashishikarizwa kwitabira amatora, yaba ay’Inzego z’Ibanze yaba n’amatora yo ku rwego rw’Igihugu harimo n’aya Perezida wa Repubulika.

Abagize iyi delegasiyo babaza ibibazo

Bibaza ku mubare munini uri mu Nteko Ishinga amategeko urenga 60%, kandi itegeko riteganya nibura 30% mu Nzego zose za Leta, Umuvugizi w’Ihuriro yabasobanuriye ko icya mbere gituma ibi bishoboka ari ubushake bwa politiki ariko ko n’Imitwe ya politiki ubwayo igena ku malisiti yayo abagore kandi nabo bagashishikarizwa kwinjira mu Nteko biciye mu Mitwe ya politiki yabo.

Ku bijyanye n’aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; Umunyamabanga Nshingwabikorwa yababwiye ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya Leta itangwa nk’inkunga andi agashakwa mu bafatanyabikorwa baryo.
Yakomeje abasobanurira ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro, ikaba ihabwa inkunga ingana, mu rwego rwo kongerera ubushobozi abayoboke bayo.

Hon. Dr. DJENE SARAN Camara waje uyoboye izi ntumwa

Uyoboye iyi Delegasiyo Hon. Dr. DJENE SARAN Camara, yabwiye abari muri ibi biganiro ko mu Gihugu cyabo, bataragera ku rwego u Rwanda rugezeho cyane mu guteza imbere umugore. Yavuze ko uretse no kuba abenshi mu bagore bo mu Gihugu cye batabashije kwiga, abitabira umwuga wa politiki ari bake cyane kuko akenshi nta bushake bwa politiki buhari burengera umugore wiyemeje gukora umwuga wa politiki kugera n’aho ashobora gutakaza akazi mu gihe yinjiye mu ishyaka; avuga ko aho banyuze hose hano mu Rwanda, haba mu Nzego za Leta haba no mubikorera, bigaragara ko ihame ryo guteza imbere umugore ryubahirizwa.

Abagize Delegasiyo mu ifoto y’urwibutso

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere umugore bashima kandi ko, uretse no bikorwa bya buri munsi by’Ihuriro, Imitwe ya politiki ikora ibishoboka byose ngo yubahirize iri hame, bizeza ko bazaratira iwabo ibyiza basanze mu Rwanda kandi ko bazashishikariza Igihugu cyabo gukora ibyiza u Rwanda rukora cyane cyane hitabwa ku kuvugurura amategeko kugira ngo koko umugore wo mu Gihugu cya Guineya agire ijambo muri politiki no mu bundi buzima bw’Igihugu.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.