Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




DELEGASIYO YATURUTSE MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’AFURIKA Y’EPFO YASHIMYE IMIKORERE Y’IHURIRO

Mu rugendo shuri ruri gukorwa na bamwe mu Badepite b’Intara ya Gauteng yo mu Gihugu cy’Afurika y’Epfo , kuri uyu wa 04 Ukwakira 2017 basuye Ihuriro mu
rwego rwo kumenya imikorere y’Ihuriro n’uruhare rwayo mu guteza imbere demokarasi mu Rwanda


Abagize Delegasiyo yo muri Afurika y’Epfo bakurikiye ikiganiro

Mu kubakira, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald, yabashimiye uburyo bahisemo gusura Igihugu cy’u Rwanda, no kuza kwirebera uko inzego zinyuranye zo mu Rwanda harimo n’Ihuriro bikora. Nyuma y’iri jambo ry’ikaze, yasabye Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Itumanaho n’Imirimo ya za Komisiyo Bwana SINDAYIHEBA Fabien gusobanura imikorere y’Ihuriro, amategeko arigenga n’uko rikorana n’izindi Nzego mu Gihugu.

Bwana SINDAYIHEBA Fabien (iburyo), asobanura imikorere y’Ihuriro.

Bwana SINDAYIHEBA Fabien nawe wabanje guha ikaze iyi delegasiyo, yababwiye ko Ihuriro ari Urubuga Imitwe ya politiki yunguriranamo ibitekerezo, ikaganira ku bibazo biremereye Igihugu ; igatanga inama kuri politiki na gahunda z’Igihugu; ko ari Urwego rufasha mu kongerera ubushobozi imitwe ya politiki irigize, kandi rugafasha gukemura amakimbirane no gushimangira imyitwarire ikwiye kuranga Imitwe ya politiki.
Yakomeje asobanurira iyi delegasiyo imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’izindi Nzego, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho; uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro, aho rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa.

Mu bibazo babajije, hari ikijyanye n’imikorere ya za Komisiyo zihoraho z’Ihuriro. Basobanuriwe ko Komisiyo zose uko ari eshatu zifite inshingono yo kunganira Biro y’Ihuriromu bikorwa binyuranye bishingiye ku nshingano zazo.

Abagize iyi delegasiyo babaza ibibazo

Ku kibazo kijyanye no kugena indorerezi zikurikirana amatora mu Guhugu, abagize delegasiyo basobanuriwe ko Ihuriro risaba Imitwe ya politiki kugena indorerezi (Umubare ungana kuri buri Mutwe wa politiki) bakabashyikiriza Ihuriro. Icyo gihe, indorerezi iba ibaye iy’Ihuriro itari iy’Umutwe wa politiki.
Babajije niba Ihuriro ryubahiriza Ihame ryo kwisanzura mu gutanga ibitekerezo; basobanuriwe ko Itegeko Nshinga ryemeje ko kugira no kujya inama aribwo buryo buboneye bwo gukora politiki no gushimangira ubwisanzure bushingiye ku bitekerezo binyuranye mu Rwanda.

Hon. Lentheng Ntombi Mekgwe waje uyoboye izi ntumwa

Uyoboye iyi Delegasiyo Hon. Lentheng Ntombi Mekgwe, yabwiye abari muri ibi biganiro ko baje gukorera urugendo shuri mu Rwanda rwo kwigira ku Rwanda ibijyanye n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, gushyiraho amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, uburinganire n’ubwuzuzanye, uruhare rw’abaturage mu bikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko, uruhare rw’Inteko Ishinga Amategeko mu kurwanya ubukene n’ibindi kuko rumaze gutera intambwe ishimishije nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimye ko aho banyuze hose hano mu Rwanda, haba mu Nzego za Leta haba no muz’abikorera, bigaragara ko bazi imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, uruhare rwabo mu gushyiraho amategeko n’ibindi.

Abagize Delegasiyo mu ifoto y’urwibutso


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.