Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




AMASOMO YA YPLA MU NTARA Y’IBURASIRAZUBA YASOJWE

Ku cyumweru tariki ya 05/06/2015 hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 13 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy/YPLA) ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku rubyiruko ruyakurikiranira mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Rwamagana.
Bwana Burasazwe Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yashimye urubyiruko rurangije muri aya mahugurwa abasaba kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo cyane cyane mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke, ndetse no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki abibutsa ko ibyo baba bateganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere.

Bwana BURASANZWE Oswald, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro asoza amahugurwa

Bwana Oswald yabwiye uru rubyiruko ko intego nkuru y’aya masomo ari ukurutoza umwuga wa Politiki no kubaha ubumenyi bw’ibanze mu bya politiki n’imiyoborere myiza, avuga ko urwego rwose rushaka kwiyubaka ku buryo burambye rushingira k’urubyiruko, akaba yizera ko Imitwe ya politiki nayo izakoresha neza uru rubyiruko kugira ngo yubake inzego zayo.
Yasoje aya mahugurwa ashimira uru rubyiruko umurava rwagaragaje mu kuyakurikira, ashimira n’Imitwe ya Politiki yabohereje, anabwira uru rubyiruko ko azarushimira Imitwe ya Politiki yabo ku buhanga n’umurava rwagaragaje.

Dr. Alfred NDAHIRO

Uwavuze mu izina ry’abarimu batanga amasomo muri iyi gahunda, Dr Alfred NDAHIRO yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, ababwira ko umwuga wa politiki wigwa abasaba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga (communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje.

Mu kwimenyereza gutegura ikiganiro, uretse gukora imbwirwaruhame (discours), uru rubyiruko rwakoreshejwe n’imyitozo y’uburyo rugomba kwitwara mu biganiro mpaka (Political debate); isomo bahawe n’iyi mpuguke mu by’Itumanaho Dr. Alfred NDAHIRO ifatanije n’umunyamakuru w’umunyamwuga mu gukora ibiganiro bya politiki Bwana Tom NDAHIRO.


Abanyeshuri bitoje gutegura imbwirwaruhame no gukora political debate

Mu gushyira mu ngiro iri somo ry’Itumanaho, hasozwa n’iyi gahunda muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, uru rubyiruko rwagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu kiganiro cy’urubyiruko gica kuri Radiyo Rwanda kuwa gatanu sa munani z’amanywa (14h00).

Umunyamakuru Marcel Rutagarama aganira n’urubyiruko


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.