Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




AMAHUGURWA MU BYA POLITIKI N’UBUYOZI YABERAGA I HUYE YASOJWE

Kuri icyi cyumweru tariki ya 12/03/2017 hasojwe ku mugaragaro icyiciro cya 14 cy’amahugurwa atangwa mu ishuri ryigisha ibya politiki n’ubuyobozi (Youth Political Leadership Academy/YPLA), amahugurwa ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ku rubyiruko rwatoranijwe mu Ntara y’Amajyepfo ruyakurikiranira mu Karere ka Huye nyuma y’urwayasoje mu kwezi gushize rwatoranijwe mu Mujyi wa Kigali ruyakurikiranira mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana.

Hon. MWIZA Esperance, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro asoza amahugurwa

Hon. MWIZA Esperance, Umuvugizi Wungirije w’Ihuriro yashimye urubyiruko rurangije muri aya mahugurwa ababwira ko intego nkuru y’aya masomo ari ukurutoza umwuga wa Politiki no kubaha ubumenyi bw’ibanze mu bya politiki n’imiyoborere myiza, avuga ko urwego rwose rushaka kwiyubaka ku buryo burambye rushingira k’urubyiruko, akaba yizera ko Imitwe ya politiki nayo izakoresha neza uru rubyiruko kugira ngo yubake inzego zayo.
Hon. MWIZA yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabatoranije, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo cyane cyane mu gutanga amahugurwa agenewe abayoboke, ndetse no mu bundi buzima bwa buri munsi bw’Umutwe wa Politiki. Abibutsa kandi ko ibyo baba bateganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Igihugu muri rusange imbere.

Aba banyeshuri bahawe impamyabumenyi/Certificate

Aya masomo yasojwe abayakurikiye bahabwa impamyabumenyi zizagaragariza Imitwe ya politiki yabo ko bayakurikiye neza.

Dr Alfred NDAHIRO, umwe mu batanga amasomo muri iyi gahunda avuga ijambo

Dr Alfred NDAHIRO, wavuze mu izina ry’abarimu batanga amasomo muri iyi gahunda, yashimye umurava n’ubuhanga aba banyeshuri bagaragaje, abibutsa ko umwuga wa politiki wigwa, abasaba kuzakoresha ubuhanga bahawe cyane cyane ubwo kuvuga (communication skills) kuko umunyapolitiki udafite ubuhanga mu kuvuga, ngo atange neza igitekerezo cye adashobora kugera ku ntego yiyemeje.

Umunyeshuri wayoboye iri tsinda ryigiye i Huye yasabye bagenzi be gushima Ihuriro

Umunyeshuri wari uhagarariye abandi yashimye imitegurire n’imigendekere myiza y’aya mahugurwa; ashima Ihuriro ku masomo yose bahawe, ashima kandi serivisi z’aho yatangiwe n’abakozi b’Ihuriro babafashaga umunsi ku wundi. Yijeje abari aho ko amasomo bahawe azababera intwaro ikomeye yo gukora neza umwuga wa politiki biyemeje. Yasabye ko Ihuriro ryakomeza kubafasha kumenyesha Imitwe ya politiki ko ubuhanga bahawe bwabyazwa umusaruro n’Imitwe ya politiki yabohereje.

Ifoto y’urwibutso


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.