Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




AMAHUGURWA KURI DEMOKARASI IDAHEZA YAHABWAGA URUBYIRUKO RWATURUTSE MU BIHUGU BIRENGA 10 YASOJWE

Kuri iki cyumweru tariki ya 21/0/52017 hasojwe ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki yo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi ku nsanganyamatsiko ijyanye n’imiyoborere ya demokarasi idaheza cyangwa inclusive democratic governance mu rurimi rw’icyongereza. Inama yateguwe ku bufatanye bw’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki mu Rwanda n’Umuryango wa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA).

Urubyiruko rukurikira amahugurwa

Uru rubyiruko rwitabiriye iyi nama mpuzamahanga ya mbere ku miyoborere ya demokarasi idaheza “ The 1st Summer School for Youth Cadres of Political Parties on Inclusive Democratic Governance“ rwahawe amasomo atandukanye arimo ubumenyi bw’ibanze kuri demokarasi; Uruhare rw’Imitwe ya Politiki mu kubaka Igihugu; Imiterere n’imikorere y’Imitwe ya politiki; Imiyoborere n‘imicungire y’impinduka muri Politiki; imitegurire n’imigendekere y’amatora muri demokarasi.

Urubyiruko ruri muri aya mahugurwa rwasobanuriwe amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe inashyirwa mu bikorwa

Abitabiriye aya mahugurwa basuye ibice bitandukanye by’Igihugu cy’u Rwanda harimo n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri uru Rwibutso, bahakuye amasomo akomeye yo gukora politiki ishingiye ku gushaka iteka icyagirira abanyagihugu umumaro aho gukora politiki iryanisha abaturage ku nyungu zabo bwite.

Visi Perezida w’Inteko muri Sudani y’Amajyepfo, Dr Awel Mawien Atem, ashyira indabo kumva ku Rwibutso rwa Gisozi

Asoza aya mahugurwa; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yashimye abayitabiriye n’uruhare rwabo kugira ngo agende neza. Yashimye kandi abatanze amasomo muri iyi gahunda, yizeza ko igihe cyose azabera mu Rwanda, Ihuriro rizakomeza kugira uruhare mu mugindekere yayo myiza. Yashimye umuryango International IDEA ubufatanye bagaragaje mu itegurwa n’itangwa ry’aya masomo

Uru rubyiruko rwanyuzwe n’uko rwakiriwe mu Rwanda n’amahugurwa rwahawe rusaba kuzagaruka

Bwana BURASANZWE yasabye uru rubyiruko kuba umusemburo w’iterambere ry’Imitwe ya politiki yabo, anabibutsa ko ubumenyi baboneye muri aya mahugurwa buzabafasha gutanga umusanzu mu Mitwe ya politiki yabo cyane cyane bagira uruhare mu miyoborere myiza yayo. Abibutsa kandi ko ibyo baba bateganya kugeraho byose bigomba kuba bigamije guteza abaturage n’Ibihugu byabo muri rusange imbere.
Asoza abizeza ko amahugurwa yose nk’aya azabera mu Rwanda mu gihe gitaha, Ihuriro rizakomeza kugira uruhare mu mitegurire n’imigendekere yayo myiza .


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.