Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAVUGIZI BASHYA BIYEMEJE KUZAKORANA BYA HAFI N’IMITWE YA POLITIKI

Tariki ya 30 Gashyantare 2017, Inama Rusange y’Ihuriro yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro aribo Hon. MUKAKARANGWA Clotilde uturuka mu Ishyaka PDC nk’Umuvugizi, asimbuye Madamu KANYANGE Phoebe uturuka mu Ishyaka PSP, Ishyiraho kandi Madamu NDANGIZA Madina, uturuka mu Ishyaka PDI nk’Umuvugizi Wungirije, asimbuye kuri uwo mwanya Hon. MWIZA ESPERANCE uturuka mu Umuryango FPR Inkotanyi.
Nyuma yo gushyirwaho, kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Werurwe 2017 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe; abagize Biro nshya bizeza gukorana umurava no gukorana bya hafi n’Imitwe ya politiki ndetse n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro.


Umuvugizi ucyuye igihe ashyikiriza abagize Biro y’Ihuriro bashya inyandiko zinyuranye

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Madamu KANYANGE Phoebe yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama z’Inama Rusange z’Ihuriro zateranye kuri manda yabo, gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 na Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho mu Ukuboza 2016.

Mu ijambo rye, Umuvugizi ucyuye igihe yabwiye abashya ko mu gihe cya manda yabo bakoze ibikorwa birimo gutegura no kuyobora Inama Rusange, iza Biro n’iza Komisiyo zihoraho z’Ihuriro, gukurikirana itangwa ry’amahugurwa y’abayoboke b’Imitwe ya Politiki n’ibindi biganiro byatanzwe n’Ihuriro.

Umuvugizi mushya yashimye imirimo yakozwe n’abagize biro bacyuye igihe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yababwiye ko mu rwego rwo kurushaho kugirana umubano n’izindi Nzego z’abafatanyabikorwa, kuri iyi manda y’abagize Biro bacyuye igihe, Ihuriro n’ubuyobozi bwa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA) bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo mu gihe kiri imbere kandi kirambye, ababwiye kandi ko kuri iyi manda habaye impinduka mu itegurwa n’itangwa ry’amahugurwa ku urubyiruko mu bya politiki n’ubuyobozi / YPLA aho kuri iyi manda hasojwe ibyiciro bibiri, icyiciro cyo mu Mujyi wa Kigali cyakurikiraniye aya mahugurwa icyumweru cyose mu Karere ka Rwamagana kuri Muhazi Beach Hotel, icyiciro cyo mu Ntara y’Amajyepho kiyakurikirana icyumweru cyose mu Karere ka Huye.

Umuvugizi ucyuye igihe yasabye abashya gushyira imbaraga mu bikorwa byateganijwe mu igenambigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro no gukomeza gukurikirana ibikorwa na gahunda z’amahugurwa agenerwa Imitwe ya politiki, gutegura ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurikirana ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.
Abagize Biro bashya bashimye akazi kakozwe n’abo basimbuye, bizeza ko bazakomeza guhanahana amakuru mu nyungu rusange z’Ihuriro.

Ifoto y’urwibutso


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.