Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAVUGIZI BASHYA BIYEMEJE UBUFATANYE

Nyuma y’uko Inama Rusange y’Ihuriro ishyizeho abagize Biro mu matora yabaye tariki ya 31 Werurwe 2016, aho Madamu MUKABUNANI Christine uturuka mu Ishyaka PS-Imberakuri, yatorewe umwanya w’Umuvugizi, asimbura Hon. NYIRAHIRWA Veneranda uturuka mu Ishyaka PSD, aho kandi Madamu Agnes Uwizeyimana uturuka mu Ishyaka PPC, yatorewe umwanya w’Umuvugizi Wungirije, asimbuye kuri uwo mwanya Bwana NIZEYIMANA Pie uturuka mu Ishyaka UDPR; kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Mata 2016 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe; abagize Biro nshya bizeza ubufatanye, haba hagati yabo n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, haba no hagati yabo n’Imitwe ya politiki igize Ihuriro.

Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Crhistine

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Hon. NYIRAHIRWA VENERANDA yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama y’Inama Rusange y’Ihuriro zateranye kuri manda yabo, gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016 na Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho muri Nzeri 2015.
Mu ijambo rye, Umuvugizi ucyuye igihe yabwiye abashya ko mu bikorwa byihutirwa bakwiye gukurikirana ari ukunoza inyandiko ya Gahunda y’Igenamigambi ry’Ihuriro mu gihe cy’imyaka itanu (5) / Strategic Plan 2016-2021, itangira ry’amasomo atangwa mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki/YPLA no gutegura gahunda y’ibikorwa by’umwaka w’ingengo y’imari 2016-2017

Hakorwa Ihererekanyabubasha

Mu ijambo rye, Umuvugizi mushya Madamu MUKABUNANI Christine, yashimye imirimo yakozwe n’abavugizi bacyuye igihe, abizeza ko bazakomereza aho bari bageze kugira ngo buse ikivi batangiye kandi nabo batangire ikindi kizuswa n’abazabasimbura.

Yababwiye kandi ko ibizakorwa byose bizubahiriza amategeko agenga Ihuriro cyane cyane hagamijwe kugera ku nshingano zaryo. Asoza asezeranya ubufatanye n’ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro n’Imitwe ya politiki irigize.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashimye abagize Biro icyuye igihe ku mikoranire myiza yabaranze mu gihe cya manda yabo y’amezi atandatu barangije yizeza ubufatanye abagize Biro nshya mu nshingano zabo zo kuba abavuzi b’Ihuriro.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.