Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAVUGIZI BASHYA BIJEJE IMIKORANIRE MYIZA MU KAZI KABO

Tariki ya 29 Nzeri 2016, Inama Rusange y’Ihuriro yashyizeho Madamu KANYANGE Phoebe uturuka mu Ishyaka PSP nk’Umuvugizi w’Ihuriro, asimbuye Madamu MUKABUNANI Christine uturuka mu Ishyaka PS Imberakuri, Ishyizeho kandi Hon. MWIZA ESPERANCE uturuka mu Umuryango FPR Inkotanyi nk’Umuvugizi Wungirije, asimbuye kuri uwo mwanya Madamu Agnes Uwizeyimana uturuka mu Ishyaka PPC. Nyuma yo gushyirwaho, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Ukwakira 2016 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe; abagize Biro nshya bizeza gukorana umurava no gukorana bya hafi n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro ndetse n’Imitwe ya politiki igize Ihuriro.

Abavugizi bacyuye igihe bashyikiriza Umuvugizi mushya inyandiko zinyuranye

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Madamu MUKABUNANI yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama z’Inama Rusange z’Ihuriro zateranye kuri manda yabo, gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 na Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho muri Werurwe 2016.
Mu ijambo rye, Umuvugizi ucyuye igihe yabwiye abashya ko mu gihe cya manda yabo bakoze ibikorwa birimo gutegura no kuyobora Inama Rusange, iza Biro n’iza Komisiyo zihoraho z’Ihuriro.

Basinya ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

Yababwiye kandi ko mu rwego rwo kurushaho kugirana umubano n’izindi nzego z’abafatanyabikorwa, Ihuriro ryakiriye ubuyobozi bwa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA) ngo barebera hamwe umurongo w’imikoranire mu gihe kiri imbere kandi kirambye, anababwira ko ryagiranye amasezerano y’ubufatanye na Komisiyo y’Iguhugu y’ubumwe n’Ubwiyunge; amasezerano agamije guhuza imbaraga mu bikorwa by’iyi Komisiyo aho Ihuriro rizakomeza guha umwanya Komisiyo wo gutanga ibiganiro mu mahugurwa ategurwa n’Ihuriro kugira ngo abanyarwanda bakomeze kugira umurongo umwe wo kubana mu mahoro.
Umuvugizi ucyuye igihe yasabye abashya gushyira imbaraga mu bikorwa byateganijwe mu igenambigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro no gukomeza gukurikirana ibikorwa na gahunda z’amahugurwa agenerwa Imitwe ya politiki.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.