Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAVUGIZI BASHYA BAMENYESHEJWE IBYIHUTIRWA BAZIBANDAHO MURI MANDA YABO

Nyuma y’amatora y’abagize Biro nshya y’Ihuriro, amatora yabaye tariki ya 17 Nzeri 2015, aho Hon. NYIRAHIRWA VENERANDA uturuka mu Ishyaka PSD,yatorewe umwanya w’Umuvugizi, asimbura Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse uturuka mu Ishyaka PSR, aho kandi Bwana NIZEYIMANA Pie uturuka mu Ishyaka UDPR, yatorewe umwanya w’Umuvugizi Wungirije, agatorwa asimbura kuri uwo mwanya Madamu UWIMANA Thacienne uturuka mu Ishyaka PSP; kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Nzeri 2015 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe.

Hakorwa Ihererekanyabubasha

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Bwana KAYIRANGA MUKAMA Alphonse yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama y’Inama Rusange y’Ihuriro yo ku wa 17 Nzeri 2015, gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2015/2016, Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho muri Werurwe 2015, anabagaragariza kandi abakozi b’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro bakoranye mu gihe cya manda yabo.

Mu ijambo rye, Umuvugizi ucyuye igihe yabwiye abashya ko mu bikorwa byihutirwa bakwiye gukurikirana ari ugutegura inama nyunguranabitekerezo ku nsanganyamatsiko y’“imiyoborere y’u Rwanda n’imikorere y’inzego zarwo: Ubuhanga n’inganzo y’ibitekerezo bya politiki” iteganijwe kuba tariki ya 20/11/2015, itangira ry’amasomo atangwa mu ishuri ry’Ihuriro ryigisha urubyiruko ruturuka mu Mitwe ya politiki/YPLA, n’itangira ry’umushinga w’ivugururwa ry’igitabo cya Gahunda y’Igenamigambi ry’Igihe Kirekire/ Strategic Plan 2016-2021

Umuvuzi n’Umuvugizi Wungirije

Mu ijambo rye, Umuvugizi mushya Hon. NYIRAHIRWA VENERANDA, yashimye imirimo yakozwe n’abavugizi bacyuye igihe, abizeza ko bazakomereza aho bari bageze kugira ngo buse ikivi batangiye kandi nabo batangire ikindi kizuswa n’abazabasimbura. Yababwiye kandi ko ibizakorwa byose bizubahiriza amategeko agenga Ihuriro cyane cyane hagamijwe kugera ku nshingano zaryo. Asoza asezeranya ubufatanye n’ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro.

Ifoto y’urwibutso nyuma y’ihererekanyabubasha


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.