Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAVUGIZI BASHYA B’IHURIRO BIJEJE UBUFATANYE N’UBUNYAMABANGA NSHINGWABIKORWA

Tariki ya 28 Nzeri 2017, Inama Rusange y’Ihuriro yashyizeho abagize Biro y’Ihuriro aribo Bwana NIZEYIMANA Pie, uturuka mu Mutwe wa Politiki UDPR nk’Umuvugizi, asimbuye Depite MUKAKARANGWA Clotilde uturuka mu Ishyaka PDC, Ishyiraho kandi UWINGABE Solange uturuka mu Mutwe wa Politiki PSR nk’Umuvugizi Wungirije, asimbuye kuri uwo mwanya Madamu NDANGIZA Madina, uturuka mu Ishyaka PDI.
 
Nyuma yo gushyirwaho, kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2017 ku Cyicaro cy’Ihuriro, hakozwe ihererekanyabubasha hagati y’abo bavugizi bashya n’Abavugizi bacyuye igihe; abagize Biro nshya bizeza gukorana umurava no gukorana bya hafi n’Imitwe ya politiki ndetse n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro.


Depite MUKAKARANGWA Clotilde yashimye imikoranire yaranze Biro n’abakozi b’Ihuriro

Muri uyu muhango w’Ihererekanyabubasha, Umuvugizi ucyuye igihe Depite MUKAKARANGWA Clotilde yashimye imikoranire yaranze Biro n’abakozi b’Ihuriro, avuga ko inshingano zabo zitagerwaho badakoranye bya hafi n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa. Mu ijambo rye kandi, yabwiye abagize Biro nshya ko mu gihe cya manda yabo bakoze ibikorwa birimo gutegura no kuyobora Inama Rusange, iza Biro n’iza Komisiyo zihoraho z’Ihuriro, gukurikirana itangwa ry’amahugurwa y’abayoboke b’Imitwe ya Politiki, gukurikirana itora rya Perezida wa Repubulika ryo kuwa 4 Kanama 2017 n’ibindi biganiro byatanzwe n’Ihuriro.

Umuvugizi ucyuye igihe ashyira umukono ku nyandiko y’ihererekanyabubasha

Umuvugizi ucyuye igihe yasabye abashya gushyira imbaraga mu bikorwa byateganijwe mu igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro no gukomeza gukurikirana ibikorwa na gahunda zitegurwa n’Ihuriro.
Depite MUKAKARANGWA Clotilde yashyikirije Biro nshya inyandiko zitandukanye zirimo ibyemezo by’inama z’Inama Rusange z’Ihuriro zateranye kuri manda yabo, gahunda y’ibikorwa biteganijwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 na Raporo y’ibikorwa mu gihe cya manda yabo kuva bajyaho muri Werurwe 2017.

Biro icyuye igihe ishyikiriza abagize Biro y’Ihuriro bashya inyandiko zinyuranye

Abagize Biro bashya bashimye akazi kakozwe n’abo basimbuye, bizeza ko bazakomeza guhanahana amakuru mu nyungu rusange z’Ihuriro. Bijeje kandi ko bazakomeza gukora ibikorwa biteza imbere Ihuriro cyane cyane bashyira imbere inshingano zabo zirimo guteza imbere ibiganiro bya politiki, gukurikirana itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’amahugurwa agenerwa Imitwe ya politiki no gukomeza umuco mwiza wo gutanga serivisi nziza mu Ihuriro.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.