Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHINZWE UMUTUNGO MU MITWE YA POLITIKI BASOBANURIWE UBURYO BWIZA BWO GUTANGA RAPORO NO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO KU RWEGO RW’UMUVUNYI

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23/09/2016, ku Cyicaro cy’Ihuriro, hateranye inama yahuje abakozi bashinzwe umutungo mu Mitwe ya politiki, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kugaragaza ibitabo by’umutungo n’ibaruramari ku nzego zibishinzwe, igikorwa gikorwa buri mwaka nk’uko biteganywa mu Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitiki.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro atangiza inama

Mu gutangiza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yashimye abitabiriye ubutumire aha ikaze abakozi ba Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi baje gutanga ikiganiro ku kumenyekanisha umutungo no gutegura ibitabo by’Ibaruramari. Yakomeje yerekana ko iyi nama ari ingirakamaro ku Mitwe ya politiki cyane ko yateguwe mu gihe Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugenzura Imitwe ya politiki yose ndetse rukaba rwaragiranye ibiganiro na buri Mutwe wa politiki kuri Raporo rwawukoreye, abibutsa ko iyi nama ibaye mu bihe bya nyuma byo kumenyekanisha ikoreshwa ry’umutungo n’imurikwa ry’ibitabo by’ibaruramari ry’umutungo w’Imitwe ya politiki mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 cyane ko bigomba kuba byatanzwe bitarenze tariki ya 30 Nzeri uyu mwaka.

Madamu MWISENEZA Jeanne, umuyobozi w’Ishami rishinzwe imenyekanisha ry’umutungo muri Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi mu kuganira n’abari mu nama, yibanze ku itegurwa rya raporo zisabwa cyane cyane ku gikorwa cy’ibaruramibare n’igenzurwa ry’ibitabo by’umutungo ku Mutwe wa politiki. Abari mu nama bunguranye ibitekerezo bahabwa n’ibisobanuro ku bibazo byabajijwe.

Madamu MWISENEZA Jeanne/Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi (Iburyo)

Icyagarutsweho cyane ni inyandiko za ngombwa zigomba gushyikirizwa Inzego bireba. Aha abahagarariye Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi berekanye ko inyandiko zose zisabwa n’aho zigomba gushyikirizwa biteganywa n’Itegeko Ngenga N°10/2013/OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Muri iyi nama kandi abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza itangwa rya raporo z’amahugurwa. Bwana Jijuka Zephyrin Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro yerekanye zimwe mu ngingo/format zakwibandwaho mu gutegura no gutanga raporo ku mahugurwa aba yatewe inkunga n’Ihuriro, abitabiriye inama bayunguranaho ibitekerezo.

Bwana NGIRUWONSANGA JDamascene nawe witabiriye iyi nama atanga ibitekerezo

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutungo mu Ihuriro Madamu KANTARAMA K. Agnes yerekanye uburyo Ihuriro ryifuza Imitwe ya politiki yajya ikoreshamo inkunga igenerwa naryo n’uburyo bwo gutanga raporo.
Mu kungurana ibitekerezo, hemejwe ko mu mikoreshereze y’inkunga hajya hakurikizwa ibiteganywa n’Igitabo cy’uburyo bw’Imicungire y’Imari n’Umutungo by’Ihuriro cyemejwe n’Inama Rusange y’Ihuriro, hibutswa ko amafaranga yajya asigara ku yahawe Umutwe wa politiki agenerwa ingendo ku bayoboke b’Imitwe ya politiki bitabiriye amahugurwa yajya asubizwa kuri konti y’Ihuriro bidatinze.
Abitabiriye iyi nama bibukijwe ko hari inkunga y’ibikoresho yagenwe n’Ihuriro mu rwego rwo kwitegura amatora ateganijwe umwaka utaha, basabwa ko bavugana n’abayobozi b’Imitwe ya politiki yabo kugira ngo bohereze bidatinze ilisiti y’ibikoresho bumva byakenerwa muri ibyo bikorwa kugira ngo Ihuriro biciye mu ipiganwa, ribone rwiyemezamirimo wazagemura ibyo bikoresho.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.