Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHINZWE UMUTUNGO MU MITWE YA POLITIKI BASOBANURIWE UBURYO BWIZA BWO GUCUNGA UMUTUNGO NO GUTANGA RAPORO

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 28/08/2015, ku Cyicaro cy’Ihuriro, hateranye inama yahuje Abayobozi mu Ishyaka bashinzwe imari, Abanyamabanga bahoraho mu Mitwe ya politiki (Permanent Secretary) n’abakozi bashinzwe umutungo hamwe n’ab’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Ihuriro.

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro n’amategeko n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’imari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro atanga ikiganiro

Mu gutangiza inama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yashimye abitabiriye ubutumire, abasaba kuza gutanga ibitekerezo byazagenderwaho mu micungire myiza y’umutungo muri buri rwego
Mu kungurana ibitekerezo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yabwiye abitabiriye inama ko nyuma y’uko Inama Rusange y’Ihuriro yateranye ku ya 12 Werurwe 2015 yemeje Igitabo cy’Uburyo bw’Imiyoborere n’Icungamutungo by’Ihuriro, cyahise gitangira gushyirwa mu bikorwa. Abamenyesha ko rero hari impinduka mu micungire y’Umutungo w’Ihuriro zigomba kumenyeshwa Imitwe ya politiki.
Mu kiganiro yatanze kuri iki Gitabo, Umunyamabanga Nshinwabikorwa yibanze ku nkunga Ihuriro rigenera Imitwe ya politi aho yababwiye ko nk’imwe mu nshingano zaryo, Ihuriro ritera inkunga y’amafaranga ibikorwa bimwe by’Imiwe ya politiki hashingiwe ku Ihame ry’uko Imitwe ya politiki ry’uko Iyo Mitwe ya politiki ingana yose mu Ihuriro
Mu bibazo n’ibitekerezo byatanzwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yibukije ibisabwa kugira ngo Imitwe ya politiki ibone inkunga y’amafranga cyangwa ibikoresho n’amabwiriza yekeye imicungire yabyo

Bwana SEMIGABO Eduard

Ikiganiro cya kabiri cyatanzwe n’impuguke mu micungire y’umutungo n’ubugenzuzi (Management Control and Audit Expert) Bwana SEMIGABO Eduard; ikiganiro kibanze ku buryo bunoze bwo gucunga umutungo mu Mitwe ya politiki. Yabibukije ko mu micungire y’umutungo, hari uburyo bwiza bwo gukoresha umutungo n’uburyo bubi. Uburyo bwiza bwagombye kuranga buri muntu wese ufite aho ahurira n’isohoka ryawo, n’ubwo kubahiriza amategeko n’amabwiriza bijyanye no gucunga imari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yasoje ashimira abitabiriye ibi biganiro abasaba bose gukurikiza amategeko mu mucungire y’imari ya rubanda yaba inkunga igenwa n’Ihuriro yaba n’imisanzu iva mu bayoboke b’Umutwe wa politiki.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.