Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHINZWE UMUTUNGO MU MITWE YA POLITIKI BASOBANURIWE N’ABAKOZI B’URWEGO RW’UMUVUNYI UBURYO BWIZA BWO KUMENYEKANISHA UMUTUNGO

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10/09/2014, ku Cyicaro cy’Ihuriro, hateranye inama yahuje Komisiyo ihoraho y’Ihuriro ishinzwe Gahunda, Ibikorwa n’Ubufatanye n’Izindi Nzego, Abanyamabanga bahoraho mu Mitwe ya politiki (Permanent Secretary) n’abakozi bashinzwe umutungo hamwe n’abakozi ba Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi.

Abakozi ba Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi

Iyi nama yateguwe n’Ihuriro mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo kugaragaza ibitabo by’umutungo n’ibaruramari ku nzego zibishinzwe, igikorwa gikorwa buri mwaka nk’uko biteganyijwe mu Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya politiki n’Abanyapolitki.

Abitabiriye iyi nama yayobowe na Madamu Perrine MUKANKUSI Perezida wa Komisiyo ihoraho y’Ihuriro ishinzwe Gahunda, Ibikorwa n’Ubufatanye n’Izindi Nzego bunguranye ibitekerezo ku buryo bwo kunoza igikorwa cyo kugaragaza ibitabo by’umutungo n’ibaruramari no kuri Raporo z’Ubugenzuzi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu Mitwe ya politiki muri Kamena na Nyakanga 2014.

Madamu Perrine MUKANKUSI Perezida wa Komisiyo

Mu gutangiza inama, Hon. Perrine MUKANKUSI, Perezida wa Komisiyo ihoraho y’Ihuriro ishinzwe Gahunda, ibikorwa n’ubufatanye n’izindi Nzego yashimye abitabiriye ubutumire mu nama aha n’ikaze abakozi ba Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi. Yakomeje yerekana ko iyi nama ari ingirakamaro ku Mitwe ya politiki cyane ko yateguwe mu gihe Urwego rw’Umuvunyi rumaze kugenzura Imitwe ya politiki yose ndetse rwagiranye n’ibigniro na buri Mutwe wa politiki kuri Raporo rwawukoreye.
Hakurikiyeho ikiganiro cyatanzwe na Madamu MWISENEZA Jeanne afatanyije na Bwana RUTERANA Epimaque bahagarariye Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi kibanze ku itegurwa rya raporo zisabwa cyane cyane ku ikorwa ry’ibaruramibare nigenzurwa ry’ibitabo by’umutungo ku Mutwe wa politiki, ibikorwa na serivisi bikorwa kenshi mu Mutwe wa politiki n’uburyo bwo kubigaragaza mu gihe cyo gutanga raporo zisabwa. Abari mu nama bunguranye ibitekerezo bahabwa n’ibisobanuro ku bibazo byabajijwe.
Ikindi cyagarutsweho muri iki kiganiro ni inyandiko za ngombwa kandi zikenewe kuri buri rwego, aha abahagarariye Serivisi z’Urwego rw’Umuvunyi berekanye ko hakurikijwe Itegeko Ngenga N°10/2013/OL ryo kuwa 11/07/2013 rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki.

Abo mu Mitwe ya Politiki bahabwa ikiganiro

Nk’uko bivugwa mu ngingo ya 26 n’iya 27 y’Itegeko Ngenga ryavuzwe hejuru, Umutwe wa politiki ugomba gukora buri gihe ibaruramari rigaragaza uko ibyinjira n’ibisohoka bingana ukanakora ibarura ry’imitungo yimukanwa n’itimukanwa, buri Mutwe wa politiki ugomba kugaragariza Urwego rufite iyandikwa ry’Imitwe ya politiki mu nshingano zarwo uko umutungo wifashe buri mwaka bitarenze tariki ya 30 Nzeri z’umwaka w’ingengo y’imari ukurikira, ukagenera kopi Urwego rw’Umuvunyi. Inyandiko n’impapuro zirebana n’ibaruramari zigomba kubikwa nibura mu gihe cy’imyaka itanu (5). Igihe cyo kuzibika gitangirana n’isozwa ry’imirimo y’ibaruramari. Hibukijwe kandi ko buri mwaka, bitarenze tariki ya 30 Nzeri y’umwaka w’ingengo y’imari, Imitwe ya politiki igomba gushyikiriza Urwego rw’Umuvunyi ibitabo by’umutungo.

Muri iyi nama hemejwe ko Ihuriro ryasabwe kugeza ku Mitwe ya politiki bitarenze ku wa gatanu tariki ya 12/9/2014, agaciro k’ibikoresho Imitwe ya politiki yeguriwe burundu kugirango nayo igene agaciro kabyo (depreciation rate) hakurikijwe Amategeko Ngengamikorere yayo kandi iyigaragaze muri raporo isabwa gutanga,
Icya kabiri bemeje n’uko Ihuriro ryiteguye gutera inkunga Imitwe ya politiki yaba ikeneye ubufasha bw’inzobere mu gutegura raporo zisabwa, hasabwe ko Imitwe ya politiki ikeneye iyo nzobere ibisaba mu nyandiko igaragaza serivisi ziteganyijwe gukorwa, inzobere ishobora kuba ikomoka muri uwo Mutwe wa politiki yatoranyijwe hamwe n’ikiguzi cyagenwe kuri izo serivisi;
Ikindi n’uko mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abakozi mu Mitwe ya politiki bashinzwe gutegura raporo zitangwa, abari mu nama basabye Ihuriro kubategurira gahunda ihoraho y’amahugurwa kugirango babashe kuzuza neza inshingano zabo;
Abari mu nama basabye Urwego rw’Umuvunyi kwihutisha igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo hakoreshejwe ikoranabuhanga kugirango bizorohereze Imitwe ya politiki;
Abari mu nama kandi basabye Urwego rw’Umuvunyi kwihutira kugeza raporo y’ubugenzuzi rwakoze mu Mitwe ya politiki kugira ngo zizafashe mu gihe cyo gutegura raporo z’imenyekanishamutungo.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.