Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHINZWE IMBUGA ZA INTERINETI MU MITWE YA POLITIKI BAHUGUWE

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gashyantare 2016, ku biro by’Ihuriro, habereye amahugurwa k’ubuhanga bwo gucunga, gukoresha no gukurikirana imbuga za Interineti z’Imitwe ya politiki ; amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe gucunga imbuga za interineti z’Imitwe ya politiki/Web Administrators.


Madamu NKURUNZIZA Aline Visi Perezida wa Komisiyo

Atangiza aya mahugurwa, Visi Perezida wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo Madamu NKURUNZIZA Aline yavuze ko intego nyamukuru y’aya mahugurwa ari ukurebera hamwe uko imbuga za interineti z’Imitwe ya politiki zaba umuyoboro w’amakuru amenyekanisha Imitwe ya politiki. Abwira aba bazishinzwe umunsi ku wundi ko kugira ngo babigeraho ari uko izo mbuga zikora neza, zigashyirwaho amakuru mashya buri gihe kandi zigakurikiranwa n’ababifitiye uburenganzira gusa mu rwego rwo kurinda umutekano wazo

Yababwiye kandi ko aya mahugurwa ari muri Gahunda y’Ihuriro yo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki; kuko ikoreshwa rya interineti ritagomba gusigara inyuma nk’uburyo bugezweho muri iki gihe bufasha Imitwe ya politiki kumenyekanisha gahunda n’ibikorwa byayo bya buri munsi cyangwa iby’igihe kirekire, gukusanya ibitekerezo biva mu bayoboke bayo, gushaka abayoboke, gushaka inkunga, n’ibindi byagira uruhare mu iterambere ry’Umutwe wa politiki.
Yibukije ko ya mahugurwa ateguwe nyuma yo kuvugurura izi mbuga za interineti z’Imitwe ya politiki nk’uko byari byemejwe mu nama nyunguranabitekerezo ku mikoreshereze y’imbuga za Interineti (Websites) mu Mitwe ya Politiki, yateranye kuwa 19/5/2015, iyi nama ikaba yarahuje ubuyobozi bwa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no kungurana ibitekerezo, abayobozi mu Mitwe ya politiki bashinzwe itumanaho n’abakozi bahoraho mu Mitwe ya politiki bashinzwe kwita ku rubuga rwa interineti rw’Umutwe wa Politiki;


Bwana BURASANZWE Oswald Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro (Iburyo)

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yijeje abitabiriye aya mahugurwa gukomeza kubaka ubushobozi bw’abakoresha izi mbuga dore ko aya mahugurwa aje akurikira amahugurwa ku kamaro ko gukoresha imbuga nkoranyambaga yari agenewe abayobozi bakuru b’Imitwe ya Politiki, yarabereye muri Hotel Umubano tariki ya 08/12/2012 ; Amahugurwa k’ubuhanga mu kugenzura imbuga za interineti z’Imitwe ya Politiki (Web Aministrator) , gutegura inkuru (Web and news Editor), kuzitangaza no kuzihindura bibaye ngombwa (Web master) ; yateguwe muri 2012; Amahugurwa yabaye muri Kanama 2011, yari agamije kwigisha abayitabiriye uburyo bwo gutegura inkuru ya politiki, kuyishyira ku rubuga rwa interineti no gucunga neza urubuga rwa interineti rw’Umutwe wa politiki n’amahugurwa ku kamaro k’Imbuga nkoranyambaga n’uburyo zikoreshwa nka rimwe mu masomo ahabwa urubyiruko rukurikirana amasomo mu bya politiki n’Imiyoborere ategurwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki/YPLA.


Abitabiriye amahugurwa

Mu byifuzo byatanzwe n’abitabiriye aya mahugurwa harimo ko hategurwa andi mahugurwa mu gihe cya vuba kandi agahabwa igihe gihagije kugira ngo bifashe imitwe ya politiki gutangaza amakuru ku gihe basaba kandi ko bahabwa ibikoresho bihagije bibafasha gukusanya no gutangaza ayo makuru.
Abahuguwe bashimye uko imbuga za interineti zabo zavuguruwe, bashima kandi n’aya mahugurwa bahawe kugira ngo bakomeze kuzitaho no kuzishyiraho amakuru ku gihe .


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.