Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHINZWE GUKUMIRA NO GUKEMURA AMAKIMBIRANE MU MITWE YA POLITIKI BATANGIYE AMAHUGURWA

Muri gahunda ihoraho y’Ihuriro yo kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki, kuri uyu wa gatanu tariki ya 04 Nzeri 2015, hatangijwe amahugurwa ku gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki mu Mitwe ya politiki.


Hon. Tito Rutaremara atangiza amahugurwa

Atangiza aya mahugurwa, Hon. Tito RUTAREMARA, Perezida wa Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura Amakimbirane mu Ihuriro, yabwiye abayitabiriye ko aya mahugurwa agamije kongera gusubira mu mategeko agenga imyitwarire y’abayoboke b’Imitwe ya politiki, gusubira mu Mitwe ya politiki yabo bagahugura abayoboke bayo ku buryo bwo gukumira amakimbirane no kureba uko buri Mutwe wa politiki washyiraho amategeko ngengamyitwarire.
Mu kiganiro cya mbere cyatanzwe na Hon. NYIRAHIRWA Veneranda ku “ubuhanga bwo gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki mu Mitwe ya politiki” yababwiye ko amakimbirane ari ukugongana kw’abantu kubera ukutumvikana ku gusangira inyungu bahuriyeho, kumyemerere, ku bikorwa runaka cyangwa imikorere hagati yabo

Hon. NYIRAHIRWA Veneranda atanga ikiganiro

Hon Veneranda yabwiye aba banyapolitiki ko ingaruka z’amakimbirane zigira ingaruka nyinshi haba mu mibanire y’abantu, mu miyoborere no mu iterambere muri rusange ry’Igihugu. Abasaba ko bagomba kugira ubuhanga bwo gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki bushingira cyane ku bushishozi no kumenya imizi y’ikibazo mu mpande zacyo zose, Gutega amatwi impande zombi zagiranye amakimbirane, kuba abanyakuri mu gufata ibyemezo, kugirirwa icyizere n’impande zifitanye ibibazo no kujya inama zubaka kuruta gushaka gusenya

Abitabiriye amahugurwa

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abantu batatu (3) muri buri mutwe wa politiki, bayobora Komisiyo zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane hamwe n’abagize Komisiyo Mbonezabupfura no Gukemura amakimbirane mu Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, ari naryo ryayateguye akazamara iminsi itatu aho azasozwa kuri icyi cyumweru tariki 06.09.2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro yasabye abayitabiriye kuzayasoza hafashwe ingamba zo gusubira mu Mitwe ya politiki yabo bashyira mu bikorwa ibyo bayungukiyemo.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.