Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABASHAKASHATSI KU KUBAKA AMAHORO BASOBANURIWE IMIKORERE Y’IHURIRO

Mu rugendo shuri rw’iminsi itandatu (6) rwo gusura inzego zitandukanye n’Igihugu muri rusange ku bashakashatsi mu kubaka amahoro n’ikemurwa ry’amakimbirane nyuma y’intambara n’abanyeshuri baturutse mu ma kaminuza atandukanye ku isi; ku butumire bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigisha ibya politiki n’imibanire; basuye Ihuriro kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/03/2016 .

Mu gutangira, Bwana JIJUKA Zephyrin, Umuhuzabikorwa wa Gahunda mu Ihuriro wakiriye izi mpuguke, yabasobanuriye imikorere n’imikoranire y’Ihuriro n’Imitwe ya politiki, inshingano zaryo n’ibyo rimaze kugeraho, ababwira kandi ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro; aho Ihuriro rikura ingengo y’imari n’uburyo ikoreshwa, anababwira uruhare rwaryo mu gukemura impaka zivutse mu Mitwe ya Politiki cyangwa hagati y’Imitwe ya politiki ariko mu guhe babisabye

NIYOMUGABO na Rose bamwe mu banyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda bazanye n’iri tsinda

Mu kwibaza aho Ihuriro rikura ingengo y’imari; babwiwe ko ingengo y’imari ikoreshwa n’Ihuriro iva ku ngengo y’imari ya Leta ndetse n’abafatanyabikorwa baryo. Basobanuriwe ko Imitwe ya politiki ifite uburenganzira bungana mu Ihuriro, ikaba ihabwa amafranga angana, mu rwego rwo gutera inkunga amahugurwa yo kongerera ubushobozi abayoboke bayo.

Babaza ibibazo

Ku bijyanye n’uburyo Imitwe ya Politiki yinjira mu Ihuriro basobanuriwe ko kujya mu Ihuriro ari ubushake, Umutwe wa Politiki ushobora kurijyamo cyangwa nturijyemo. Naho ku bijyanye n’Uruhare rw’Ihuriro mu gukemura impaka, basobanuriwe ko Ihuriro rifite Komite ishinzwe gukurikirana imyitwarire y’abanyapolitiki bari mu Mitwe ya Politiki no kubunga igihe habaye impaka hifashishijwe Itegeko Ngenga rigenga Imitwe ya Politiki n’Abanyapolitiki ndetse n’Indangamyitwarire (Code d’Ethique) y’Imitwe ya Politiki n’abayoboke bayo

Ifoto y’urwibutso

Iri tsinda ryashimye intera u Rwanda rumaze kugeraho mu bwisanzure muri Demokarasi no guha urubuga Imitwe ya politiki myinshi ikagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu, bashima kandi uburyo Ihuriro rigira uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki mu rwego rwo kuyifasha gukora politiki ishingiye ku bumenyi


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.