Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABARENGA IGIHUMBI BAMAZE GUHUGURWA MU ISHURI RY’IHURIRO RYIGISHA IBYA POLITIKI N’UBUYOBOZI

Ibi ni ibyagarutsweho kuri iki cyumweru tariki ya 05 Werurwe 2017 n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki Bwana BURASANZWE Oswald ubwo yafunguraga ku mugaragaro ikiciro cya cumi na kane (14) ishuri ryaryo ryigisha politiki n’ubuyobozi/ Youth political leadership Academy (YPLA) ku rubyiruko rwo mu Intara mu Ntara y’Amajyepfo ruyakurikiranira mu Karere ka Huye.

Bwana BURASANZWE Oswald afungura amahugurwa

Bwana BURASANZWE Oswald yashimye Imitwe ya Politiki yatoranije aba basore n’inkumi abasaba gukoresha neza aya mahirwe, bakurikirana n’umurava amasomo n’ibiganiro byateguwe, cyane ko imbaraga zabo zikenewe mu gukomeza kubaka ubushobozi bw’Imitwe ya politiki. Yabwira uru rubyiruko kandi ko amasomo bazahabwa agamije kubongerera ubushobozi mu bumenyi rusange, politiki n’ imiyoborere myiza, abasaba ko yazababera umusemburo mu kwitabira ibikorwa byose bitegurwa n’Imitwe ya politiki baturukamo.

Yagize ati “ Imitwe ya politiki yabatoranije kuko yabonaga muzayigirira umumaro ndetse no ku Gihugu; indoto mufite zo kwitabira umwuga wa politiki ni nziza ariko musabwa gukorana umurava mu byo mukora byose kandi mugakunda Iguhugu cyacu.”
Yasoje abizeza ko Ihuriro rizakomeza gukora ibishoboka ngo aya mahugurwa agende neza kandi agirire ukamaro abayakurikiye.

Bwana SINDAYIHEBA Fabien unakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda

Bwana SINDAYIHEBA Fabien, Umukozi w’Ihuriro ushinzwe ikurikirana bikorwa unakurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry’iyi Gahunda, yagaragarije uru rubyiruko ibyo basabwa kugira ngo bakurikire neza aya masomo, ibisabwa Ihuriro n’ikigamijwe muri rusange. Aha yabamenyesheje gahunda igenderwaho mu itangwa ry’aya mahugurwa, imyitwaririre y’uyakurikira, ingeri z’amasomo baziga n’ibikoresho ruzahabwa kugira ngo bazakurikire neza aya masomo.


Abitabiriye aya mahugurwa

Muri cyi cyiciro cya cumi na kane (14), uru rubyiruko rwatoranijwe mu Ntara y’amajyepfo ruzayakurikiranira mu Karere ka Huye, ruje rukurikira urwayasoje mu kwezi gushize rwayakurikiraniye mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana
YPLA yatangiye muri Gashyantare 2010, aho abasore n’inkumi bo mu Mitwe ya politiki barenga 1,000 bamaze guhugurwa muri iyi gahunda.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.