Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABANYAPOLITIKI BAZIZE JENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MURI MATA 1994 BIBUTSWE HANASOZWA ICYUMWERU CY’ICYUNAMO (REBA AMAFOTO)

Icyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,cyatangijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame tariki ya 07 Mata 2012 kuri Sitade Amahoro mu Mugi wa Kigali. Icyi cyumweru cyo Kwibuka ku Nshuro ya 18 Jenoside yakorewe abatutsi cyasojwe nkuko bisanzwe kuri uyu wa gatanu tariki 13 Mata 2012 ku Rwibutso Rwa Rebero aho hibukwa abanyapolitiki bahashyinguye bazize iyo Jenoside.
Iyi mihango ikaba yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, Abayobozi b’Imitwe ya politiki, Imiryango y’abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso n’abaturage batuye mu Mugi wa Kigali.
Iyi mihango ikaba yayobowe na Nyakubahwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, aho yashishikarije Abanyapolitiki kurangwa n’ubutwari nkubwaranze Abanyapolitiki bashyinguye muri uru Rwibutso ko kandi bagomba kurangwa n’imiyoborere myiza iganisha igihugu ku iterambere, Umutekano na Demokarasi.


.


.


.


.


.


.


.


.


.


.


.


.


.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.