Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABANYAMAKURU BAHUGUWE K’UBUHANGA BWO GUTARA, GUSESENGURA NO GUTANGAZA INKURU ZA POLITIKI

Kuwa kabiri tariki ya 06 Nzeri 2016, Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya politiki n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere PNUD hateguwe amahugurwa agenewe abanyamakuru k’Ubuhanga bwo gutara, gusesengura no gutangaza inkuru za Politiki, abera mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo mu cyumba cy’inama cya Sports View Hotel.


Abari mu mahugurwa

Mu gufungura aya mahugurwa, Umuvugizi w’Ihuriro Madamu MUKABUNANI Christine yavuze ko Umutwe wa Politiki n’Umunyapolitiki mu mikorere yabo ya buri munsi bagombye guhura n’itangazamakuru kugira ngo bagaragarize abayoboke babo n’abanyarwanda muri rusange uruhare rwabo mu iterambere ry’Igihugu ndetse n’ibyo bateganya kugeza ku bayoboke babo.

Avuga kandi ko iyo Umunyapolitiki ahuye n’itangazamakuru, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe bidasanzwe, aboneraho kugaragaza mu nzira nziza umurongo w’ibitekerezo Umutwe wa politiki arimo ugenderaho, wafasha mu kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Aha ariko nanone agaragaza ko itangazamakuru rimuha umwanya kugira ngo atangaze by’ukuri akamaro we ubwe cyangwa Umutwe wa politiki abarizwamo bamariye umuturage mu buzima bwe bwa buri munsi. Avuga ko mu gutangaza inkuru ye nawe, umunyamakuru icyo gihe abona ibyangombwa bimufasha gukora inkuru ye ya politiki ageza ku Banyarwanda n’abandi bakurikirana igitangazamakuru cye.

Asoza, Umuvuguzi w’Ihuriro yavuze ko, insanganyamatsiko zateguwe kuganirwaho muri aya mahugurwa zatoranyijwe hagamijwe guhana amakuru ku bumenyi bwa ngombwa bwakwifashishwa n’abanyamakuru mu gihe bategura inkuru za politiki. Abasaba kuyakurikirana inyota kuko barayahabwa n’impuguke mu itangazamakuru n’abanyapolitiki bafite ubunararibonye.

Umuyobozi wa PNUD mu Rwanda, Bwana Stephen Rodriques nawe wari mu muhango wo gufungura aya mahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko mu kuyategura hari hagamijwe ko abazayakurikira bazongererwa ubumenyi mu gutegura neza no gutangaza inkuru za politiki; ibi bikazateza imbere ibitangazamakuru abayitabiriye bakorera, bikazafasha kandi Imitwe ya politiki igize Ihuriro kuko bizabafasha bombi haba mu kubona inkuru za politiki batangaza haba kandi no kwimenyekanisha kw’iyo Mitwe ya politiki ku Banyarwanda.
Impuguke n’abanyapolitiki batanze ibiganiro muri aya mahugurwa harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro, Bwana BURASANZWE Oswald, Hon Tito RUTAREMARA, Hon. BYABARUMWANZI Francois, Dr. Alfred NDAHIRO na Madam MUGIRANEZA Assumpta. Mu kuyobora ibi biganiro, babifashijwemo n’izindi mpuguke n’abanyapolitiki aribo Dr. GASABIREGE Rose, Dr. NGABITSINZE Chrysostome, Hon. GASAMAGERA Wellars n’Umunyamakuru Bwana BARORE Cleophas.


Mu kiganiro cye Hon. Tito RUTAREMARA yavuze ko Urwanda rwahisemo politiki y‘isangira ry’ubutegetsi, ubwumvikane n’ubumwe bw’Abanyarwanda avuga ko ibi biri mu Itegeko Nshinga aho ryashimangiye ko kujya inama no gukemura ibibazo biciye mu nzira z’ibiganiro n’ubwumvikane busesuye ari bwo buryo buboneye bwo gukora politiki no gushimangira ubwisanzure bushingiye ku bitekerezo binyuranye mu Rwanda. Asaba aba banyamakuru ko mu gukora inkuru zabo bajya bumva ko u politiki y’u Rwanda atari yayindi yo guhangana ahubwo ari iyo kuzuzanya hagamijwe kureba icyagirira Igihugu n’umuturage akamaro.


Dr. Alfred NDAHIRO mu batanze ibiganiro

Abandi batanze ibigani bose bahurije ku kuvuga ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda risabwa gukoresha neza urubuga ryahawe mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda n’iterambere ry’Igihugu no kwirinda gutangaza inkuru zitesha agaciro Abanyarwanda n’abayobozi b’Igihugu aho basabwa gutangaza inkuru y’ukuri yasesenguwe kandi umunyamakuru afitiye gihamya. Iteka akirinda kwandika inkuru zishingiye ku marangamutima no ku nyungu ze bwite, akubaha ubuzima bwite bwa muntu, akirinda kandi icyakongera gukurura amacakubiri mu Banyarwanda. Umunyapolitiki nawe asabwa kurangwa n’umuco w’ubworoherane no kwemera ibitekerezo bitandukanye n’ibye; mu gukorana n’itangazamakuru, Imitwe ya Politiki ikumva ko ari inyungu kumenyekanisha ibikorwa byayo binyuze mu nkuru za politiki zitegurwa.
Mu gusoza amahugurwa, Hon. NKUSI Juvenal yavuze ko aya mahugurwa ari imbarutso y’imikoranire myiza hagati y’Itangazamakuru n’Imitwe ya Politiki, aho yasabye ko yakomeza gushinga imizi binyuze mu biganiro nyunguranabitekerezo bizakomeza gutegurwa mu gihe kiri imbere. Ashimira ONE UN yemeye gutera inkunga iki gikorwa cy’ingirakamaro, ashima kandi ubufatanye bw’Ihuriro n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu gutegura ibiganiro nyunguranabitekerezo bya politiki bigamije kongerera umunyamakuru Ubuhanga bwo gutara, gusesengura no gutangaza inkuru za Politiki.


Hon. NKUSI Juvenal


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.