Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAGIZE KOMISIYO Y’IHURIRO ISHINZWE GUKEMURA AMAKIMBIRANE BASHIMYE IBYO BAGEZEHO MU MWAKA WA 2016/2017

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 30 Kanama 2017, abagize Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Gukemura Amakimbirane bateraniye mu cyumba cy’inama cy’Ihuriro mu nama yayo isanzwe bemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka w’ingengo y’imari 2016-2017, banungurana ibitekerezo ku bindi bikorwa Komisiyo yakora mu minsi iri imbere.

Hon. TITO RUTAREMARA, Umuyobozi wa Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Gukemura Amakimbirane(Ibumoso)

Umuyobozi w’iyi Komisiyo Hon. TITO RUTAREMARA yibukije abayigize ko raporo basuzuma yibanda ku bikorwa Komisiyo Mbonezabupfura no gukemura amakimbirane yagezeho mu mwaka wa 2016-2017. Avuga ko, iyi Komisiyo, kimwe n’izindi Komisiyo zihoraho z’Ihuriro ari urwego rwunganira Biro y’Ihuriro, akaba ari yo mpamvu ibikorwa byayo bitegurirwa mu nama zisanzwe za Komisiyo ziterana ku buryo buhoraho rimwe mu mezi abiri.
Yavuze ko mu ntangiriro y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, Komisiyo yateguye gahunda y’ibikorwa ishingiye ku nshingano zayo no ku igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro (NFPO Action Plan 2016/2021), avuga kandi ko iyo gahunda yari ikubiyemo ibikorwa bitanu aribyo (1) Gutanga ubufasha ku mahugurwa atangwa mu Mitwe ya Politiki ubwayo, ajyanye n’ubuhanga bwo gukumira no gukemura amakimbirane ya politiki no gukurikiranira hafi uburyo akorwa; (2) Gutegura no kumurika Imfashanyigisho y’amahugurwa ku buhanga bwo gukumira, gusesengura no gukemura amakimbirane ya politiki; (3) Gutegura inyandiko ya gahunda y’igihe kirekire y’amahugurwa ku buhanga bwo gukemura amakimbirane ya Politiki (Long Term capacity building plan on Conflict prevention and resolution); (4)Gusakaza indangamyitwarire y’Imitwe ya politiki n’abayoboke bayo; (5) Gusuzuma amategeko agenga Ihuriro akwiye kuvugururwa agahuzwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe mu 2015.

Abagize iyi komisiyo bashimye uko muri rusange, ibikorwa byateguwe n’iyi Komisiyo mu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 byagezweho ku kigereranyo gishimishije. Aho bavuze ko inama zisanzwe za Komisiyo zateranye, ziganira ku ngingo zinyuranye zemejwe.
By’umwihariko bashima igikorwa cyo gutegura Imfashanyigisho n’inyandiko mpine yayo ku buhanga bwo gukumira, gusesengura no gukemura amakimbirane ya politiki, nk’igikorwa Komisiyo iha agaciro gakomeye kuko izi nyandiko zizajya zifashishwa na za Komite zishinzwe gukumira no gukemura amakimbirane mu Mitwe ya politiki mu kurangiza neza inshingano zazo; bityo n’Ihuriro rigakomeza kuba urubuga ruteza imbere demokarasi ishingiye ku bwumvikane busesuye, abanyapolitiki b’u Rwanda bagatozwa umuco w’ubworoherane, kujya inama kenshi, no gushaka umuti w’ibibazo binyuze mu biganiro byubaka.
Ku bikorwa Komisiyo Mbonezabupfura itashoboye kugeraho bavuze ko bizitabwaho mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018.
Perezida wa Komisiyo Hon. Tito RUTAREMARA yasoje ashima inzego z’Ihurio; Inama Rusange, Biro n’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa, uburyo zafashije Komisiyo mu kurangiza neza inshingano zayo.

Aba bakomiseri bishimiye ibyagezweho mu mwaka wa 2016/2017


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.