Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAGIZE KOMISIYO ISHINZWE GAHUNDA YAGEJEJWEHO INASUZUMA AMASEZERANO Y’IMIKORANIRE HAGATI Y’IHURIRO NA INTERNATIONAL IDEA

Tariki 25 Kanama 2016, abagize Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego mu nama yayo isanzwe, bateranye, basuzuma kandi banemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016.
Abagize iyi Komisiyo kandi bagejejweho banasuzuma amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati y’Ihuriro na “International Institute for Democracy and Electoral Assistance/International IDEA”.


Abagize Komisiyo Ishinzwe Gahunda, Ibikorwa by’Ihuriro n’Ubufatanye n’Izindi Nzego

Ku ngingo ya mbere, abagize Komisiyo basanze mu bikorwa by’ingenzi yari yateganije mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2015-2016 ari (1) gukora isesengura ry’akamaro ka gahunda zose z’amahugurwa Ihuriro riteramo inkunga Imitwe ya Politiki (assessment study of the capacity building and training programs carried out by the NFPO) ; (2) gutegura ibikorwa byashyirwa mu Nyandiko y’ingamba z’Ihuriro z’imyaka 5 (Strategic Plan 2016-2021); (3)Gushyiraho ingamba zo kongera umutungo w’Ihuriro; Gusuzuma raporo y’ibikorwa n’iy’imikoreshereze y’umutungo w’Ihuriro z’umwaka 2014/ 2015; (4)Gutegura inyandiko ya gahunda y’amahugurwa y’igihe kirekire agenewe Imitwe ya Politiki; (5)Gusuzuma uburyo bwo kumenyekanisha ibikubiye muri Manuel des procegure ku Mitwe ya Politiki, n’abandi bafatanyabikorwa b’Ihuriro.

Nyuma yo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, abari mu nama basanze hari igikorwa kimwe kitagezweho bitewe n’igihe aricyo cyo gutegura inyandiko ya gahunda y’amahugurwa y’igihe kirekire agenewe Imitwe ya Politiki.

Abagize Komisiyo basanze muri rusange ibikorwa byari byateguwe mu mwaka wa 2015/2016, byaragezweho ku kigereranyo gishimishije, basaba ko igikorwa kitagezweho gishyirwa muri gahunda y’ibikorwa y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro Bwana BURASANZWE Oswald yamenyesheje abagize Komisiyo ko tariki ya 14/07/2016, Ihuriro ryakiriye ubuyobozi bwa International Institute for Democracy and Electoral Assistance (International IDEA) ngo barebera hamwe umurongo w’imikoranire mu gihe kiri imbere kandi kirambye. Abamenyesha ko bumvikanye ku bufatanye impande zombi zemeje kugirana
Abasaba ko basuzuma ingingo z’imikoranire zemeranyijweho kugira ngo harebwe niba inzego zombi zizungukira muri aya masezerano.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.