Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAGIZE KOMISIYO ISHINZWE ITUMANAHO BEMEJE INSANGANYAMATSIKO Z’IBIGANIRO BIZAGANIRWAHO MU MWAKA WA 2016-2017

Tariki 19 Kanama 2016, abagize Komisiyo y’Ihuriro Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo mu nama yayo isanzwe, bateranye, basuzuma kandi banemeza raporo y’ibikorwa bya Komisiyo by’umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016.
Abagize iyi Komisiyo basuzumye kandi banemeza insanganyamatsiko z’ibiganiro bizaganirwaho mu nama y’Inama Rusange mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2016/2017 ; banategura amahugurwa agenewe abanyamakuru ku bufatanye na PNUD n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC).


Abagize Komisiyo Ishinzwe Itumanaho no Kungurana Ibitekerezo

Mu gusuzuma raporo y’ibikorwa byayo, Komisiyo yasanze mu bikorwa by’ingenzi yagezeho, ari (1) ugutegura no kuyobora amahugurwa ku Ikoreshwa rya website z’Imitwe ya Politiki; (2) gutegura Inama Nyunguranabitekerezo y’umunsi 1 ku “inganzo y’ibitekerezo bya politiki by’Abanyarwanda muri iki gihe, “La philosophie politique du Rwanda Actuel”; (3) gutanga ibitekerezo byakwibandwaho mu gutegura ibikorwa byajya mu nyandiko y’ingamba z’Ihuriro y’imyaka 5 / Strategic plan (2016-2021).

Abagize Komisiyo mu mwaka w’Igengo y’Imari 2015-2016, bateguye kandi amahugurwa agenewe abanyamakuru yo kubongerera ubushobozi mu gusesengura inkuru za politiki, ku bufatanye na MHC, aya mahugurwa akaba agiye gushyirwa mu bikorwa mu gihe cya vuba.

Icyakora, muri uku kwisuzuma, abagize Komisiyo basanze hari ibikorwa byari biteganijwe bitagezweho nko gutegura amahugurwa y’umunsi umwe (1) y’Abayobozi mu Mitwe ya Politiki kuri “political communication skills” no gutegura insanganyamatsiko z’ibiganiro byakwibandwaho mu nama z’Inama Rusange z’Ihuriro no gutegura inyandiko zijyanye n’insanganyamatsiko zemejwe;

Muri rusange, abagize Komisiyo bishimiye ko ibikorwa byari byateguwe mu mwaka wa 2015/2016, byagezweho ku kigereranyo gishimishije, bemeza ko ibikorwa bitagezweho bigomba gushyirwa mu bikorwa byo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.

Ku ngingo yo gusuzuma no kwemeza insanganyamatsiko z’ibiganiro bizaganirwaho mu nama y’Inama Rusange mu mwaka w’Ingengo y’Imari 2016/2017 ; abagize Komisiyo banogeje inyito yazo, bagaragaza za Minisiteri n’izindi nzego zizatanga ibi biganiro mu nama z’Inama Rusange z’Ihuriro.
Ku ngingo ya gatatu (3) ijyanye no gutanga ibitekerezo ku itegurwa ry’amahugurwa agenewe abanyamakuru azakorwa ku bufatanye na PNUD n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) mu rwego rwo kungurana ibitekerezo kuburyo bwo gutara, gusesengura, basaba ko akomeza gutegurwa neza kugira ngo azagire umusaruro ushimishije.

Umuyobozi wa Komisiyo wungirije Mme Aline NKURUNZIZA ayoboye inama


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.