Political Parties
Our Online newsletter
Name :



Email:




ABAGIZE INAMA RUSANGE BISHIMIYE IBYAVUYE MU ITORA RYA REFERENDUMU


Umuvugi w’Ihuriro (Hagati), Umuvugizi Wumgirije n’Umunyamabanga Nsgingwabikorwa

Iyobowe n’Umuvugizi w’Ihuriro Hon. NYIRAHIRWA Veneranda kuwa kane, tariki ya 14 Mutarama 2016, inama isanzwe y’Inama Rusange y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yateraniye ku Kacyiru aho Ihuriro rikorera
Mu byagombaga kwigwaho harimo kugezwaho Raporo y’indorerezi z’Ihuriro ku itora rya Referendumu ryo kuwa 18/12/2015 n’imyiteguro ku matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inzego zihariye, harimo kandi kungurana Ibitekerezo ku mirongo migari izashingirwaho mu gutegura gahunda y’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro mu myaka itanu iri imbere (NFPO Strategic Planning: July 2016 – June 2021).

Abagize Inama Rusange

Kuri Raporo y’indorerezi ku Itora rya Referendumu ryo kuwa 18/12/2015, abagize Inama Rusange bashimye ko iri Tora rya Referendumu ryakozwe neza mu Gihugu hose, haba mu bikorwa byo kuritegura, ndetse no mu gihe cy’itora nyirizina. Iyi Nama Rusange yishimiye intambwe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora imaze kugeraho mu gutegura no kuyobora amatora mu Rwanda; inashima uko iri Tora rya Referendumu ryitabiriwe n’abaturage benshi kandi batoye mu mucyo, mu mutekano no mu bwisanzure ndetse bakaba baranishimiye n’ibyarivuyemo.

Hon. MUKAMA wo mu Ishyaka PDI, umwe mu batanze ibitekerezo

Bungurana ibitekerezo ku myiteguro ku matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’inzego zihariye; Inama Rusange yemeje ko Ihuriro rikomeza ibikorwa by’imyiteguro bijyanye no gutegura indorerezi zizakurikirana aya matora.

Inama Rusange yemeje imirongo migari ya Gahunda y’igenamigambi ry’ibikorwa by’Ihuriro by’imyaka itanu iri imbere (NFPO Strategic Planning: July 2016 – June 2021) isaba ko inyandiko y’iri genamigambi ikomeza kunozwa kandi n’Imitwe ya politiki ikabigiramo uruhare.


© 2011. Forum for Political Parties, Rwanda. All rights Reserved.